Bamwe baravuga ko ururimi ari inyama y’igenga abandi bakavuga ko urumiri rutagira igupfa ariko rwangiza ibintu byinshi kurenza ibyakwanginzwe n’icyuma kuko urebye ibintu byinshi byangirika usanga ari ururimi ruba rwabanje kubyangiza mbere na mbere.
Muri iki gihe usanga hari abantu bigira intungane kubandi bakoresheje akarimi keza ariko atari ko bateye.
Ururimi rubeshyara abandi kandi rukabakomeretsa si rwiza, ubeshye umuntu hanyuma ukagenda umuvuga mubandi kugirango abandi bamwenge maze werekane ko wowe uri intungane wee atashobotse. Ariko igihe kizerekana nyiri akarimi ndetse n’intungane bizagaragara igihe kimwe kuko twese turimo tugana mu nzira y’ukuri aho umucyo uzatumurikira byose bikajye ahagaragara ukuri ku kigaragaza.
Twirinde kwereka ko turi beza kurenza abandi, uko uzagirira mugenzi wawe nawe niko uzagirirwa. Ururimi ni rwiza kandi ni rubi, twirinde gukomeretsanya ndetse no kubeshyerana kuko aho kugirango uvuga ibidakwiye wakicecekera.