Nifashishije iyi nteruro iri mu rurimi rw’icyongereza ivuga iti “This too, shall pass” muri ubu buzima abantu bamwe na bamwe bahura n’ibibazo bikomeye ariko bakumva ko ariho isi irangiriye cg bakumva ko isi ibaguyeho ariko nagirango nkumbwire ko ibihe byose byaba ibyiza cg ibibi biza kandi bizashira. Nimba wumva isi ikuguyeho ujye utekereza kuri iri jambo twavuze ruguru kandi nujye ubona wishimye ujye uzirikana ko bitazahoraho ibihe byose. Rero Ibihe bibi unyuramo ibibazo by’ingutu unyuramo. Uburwayi, ubukene, agahinda gakabije ndetse n’umunezero n’ibyishimo ibyo byose ujye uzirikana ko byose bizahita cg bizashira. Abanyarwanda babivuga neza ngo”ntagahora gahanze” wikumva ko uzahora umeze uko umeze ubu ngubu cg uzakomeza kuba mu bihe bibi ubaye. Bizashira byose kuko ntagihoraho nk’impinduka.
No comments:
Post a Comment